Byinshi wamenya ku ndwara y’Ubushita yamaze gushyirwa mu zihangayikishije isi

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) ryamaze gushyira indwara y’Ubushita bw’inkende mu zihangayikishije isi. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus kuba iki cyorezo gikomeje gukwirakwira mu buryo bwihuse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse kikambukiranya imipaka kuko kimaze kugera no mu bindi bihugu bine bya Afurika, ni ibintu bihangayikishije cyane. […]

Kutagira umuriro n’abawufite ukaba muke bibangamiye abatuye muri tumwe mu duce twa Gicumbi

Abaturage bo mu dusanteri twa Rwambariro na Gasiza, mu Murenge wa Byumba ho mu Karere ka Gicumbi barasaba kwegerezwa umuriro w’amashanyarazi kuko bakora urugendo rurerure bajya gusaba serivise nkenerwa za buri munsi kure yaho batuye. Mbonyumukiza Dominique utuye muri Rwambariro avuga ko bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi zikenera umuriro w’amashanyarazi. Ati “Nk’iyo umuntu akeneye […]

Kibeho si iya Gikongoro gusa-Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA

Mu birori byo guhimbaza Umunsi mukuru wa Asomusiyo i Kibeho kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, Musenyeri Selestini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro yongeye kwibutsa Abakristu Gatolika mu Rwanda no mu mahanga ko Kibeho ari atari iya Gikongoro, bityo ko bashishilkarizwa gukomeza kugira uruhare mu gutanga inkunga yo kwagura ibikorwa by’Ingoro ya […]

APR BBC na Patriots BBC: Umukino w’ishiraniro kandi usobanuye byinshi muri Shampiyona

Abakunzi benshi b’umukino w’amaboko wa basketball bategerezanyije amatsiko umukino ukomeye uri buhuze APR BBC na Patriots BBC kuko ariwo uri bugene uwicara ku mwanya wa mbere. Ni umukino uteganyijwe saa 20:30 z’uyu mugoroba wa tariki 16 Kanama 2024, mu nyubako y’imyidagaduro ‘BK Arena’. Mu gihe shampiyona ya Basketball iri kugana ku musozo, APR BBC na […]

DRC: Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende gikomeje kwiyongera umunsi ku munsi

Mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, amakipe y’abaganga arimo gukora cyane kugira ngo amenye abarwayi b’Ubushita bw’inkende (monkeypox) buhari uko buhagaze, kuko  umubare w’abarwayi muri uyu mujyi ukomeza kwiyongera buri munsi. Ejo ku wa Gatatu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cy’Ubushita bw’inkende (mpox) kiri muri Kongo […]

Perezida Kagame yashyize umucyo ku kibazo cy’Insengero zikomeje gufungwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amatego gukurikirana ikibazo cy’insengero zifunzwe ndetse aboneraho no gusaba n’Abanyarwanda bose kwirinda kugendera mu kigare. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe , Dr Edouard Ngirente , […]

RALGA ikomeje gahunda yo kuzamura umubare w’abagore bakora mu nzego z’ibanze

Mu rwego rwo gukomeza kuziba icyuho kikigaragara mu nzego z’ibanze aho 30% y’abagore itaragerwaho, Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) ryakiriye abakobwa n’abagore bamaze igihe gito barangije kaminuza mu imenyerezamwuga ryo gukorana n’inzego z’ibanze. Muri uyu muhango ngarukamwaka hakiriwe abagera ku 127 mu gihe hanashimiwe abandi 116 basoje icyiciro cya 4 cy’imenyerezamwuga ry’amezi atandatu […]

Ibyo wamenya kuri Shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 itangira kuru uyu wa Kane  

Kuri uyu wa Kane, tariki 15 Kanama 2024, Biteganyijwe ko aribwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru itangira. Shampiyona y’umwaka w’imikino 2024-2025, ni shampiyona fite ubudasa ugereranyije na shampiyona ziheruka kuko iy’uyu mwaka irimo impinduka nyinshi zirimo no kuba amafaranga ahabwa amakipe yariyongereye. Iyi shampiyona nk’ibisanzwe izakinwa n’amakipe 16 arimo Vision FC […]

Tugomba kubanza gutekereza Abanyarwanda-Perezida Kagame abwira abarahiriye imirimo mishya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya kwibuka ko ibyo bakora byose bakwiye kubanza gukorera Abanyarwanda mbere yo gutekereza ku nyungu zabo bwite. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. […]

Minisitiri w’Intebe n’Abadepite barahiriye imirimo mishya

Nyuma y’uko ku mugoroba wa tariki ya 13 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agize Dr.  Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro ye.   Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko, wahuriranye n’uwo kurahira kw’abadepite […]