Amerika: Trump yatangaje J.D. Vance nk’umukandida ku mwanya wa visi perezida

Donald Trump yatangaje Senateri, J.D. Vance, wahoze amunenga ndetse akamwita Hitler wa Amerika nk’umukandida umwungirije mu matora azaba mu Ugushyingo 2024. Iki cyemezo cyemejwe n’abadepite ba Republican National Convention (RNC) i Milwaukee, Wisconsin ku wa 15 Nyakanga 2024. Vance, w’imyaka 39 yize muri kaminuza Yale akaba ari n’umushoramari mu by’ubucuruzi, yabonye izina rikomeye binyuze mu […]

Kenya: Ukekwaho ubwicanyi ruharwa yemeye ko yishe abagore 42 mu myaka ibiri

Polisi yo muri Kenya iratangaza ko Collins Jumaisi Khalusha ukekwaho ubwicanyi ruharwa yiyemerera ubwe ko yishe abagore 42 mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Mu bagore 42 Collins Jumaisi Khalusha yemera ko yishe, hamaze kuboneka imibiri icyenda gusa. Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’ubugenzacyaha muri Kenya, Mohamed Amin, Uyu Khalusha yatawe muri yombi i Soweto, mu burasirazuba […]

Impamvu zishobora gutuma umuntu aba umwicanyi ruharwa

Nk’uko inzobere zibigaragaza, igituma umuntu aba umwicanyi ruharwa ni uruhurirane rw’ibintu bibi. Inzobere eshatu mu mitekerereze n’ubwicanyi ruharwa Dr. Scott Bonn, Dr. Katherine Ramsland, na Dr. Louis Schlesinger bagaragaza byinshi ku bwicanyi ruharwa ‘serial murdering.’ Ese abicanyi ruharwa bavuka batyo cyangwa biterwa n’ubuzima bakuriyemo? Dr. Scott Bonn, inzobere mu by’ibyaha, umwanditsi n’umunyamigani agira ati “Bishoboka […]

Amatora2024: Paul Kagame ari imbere n’amajwi 99%

Komisiyo y’Igihugu yAmatora iratangaza ko Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ariwe uri imbere mu majwi amaze kubarurwa kuko afite 99.15% by’amajwi amaze kubarurwa. Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu akurikiwe na Dr. Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije ufite 0.53% mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Bwana Philippe Mpayimana ufite amajwi […]

Ahazaza Independent School: Barishimira umusaruro wabo mu bizamini bya Cambridge

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, abagize umuryango mugari w’Ishuri ryigenga bagaragaje kwishimira umusaruro bagize mu bizamini mpuzamahanga bya Cambridge. Ibi byagaragarijwe mu birori byahuje ababyeyi, abanyeshuri, abarimu, abakozi n’abashinze iri shuri, bikaba byaragaragazaga ishema n’ibyishimo byinshi. Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Ahazaza Independent School, Bwana Flavien Muhire, yagarutse […]

Impamvu yatumye abatarabashije kwiyimura bemererwa gutorera aho bari

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko impamvu bahisemo kwemerera buri wese gutorera ahamwegereye ari uko basanze ikibazo cy’Abanyarwanda batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora ari rusange kuri site zinyuranye hirya no hino mu gihugu. Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Mutimucyeye Nicole uvuga ko amatora akimara gutangira, saa 7:00AM aribwo […]

15:30′ Amatora2024: Amasaha yo gutora yongerewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Aya matora yatangiye saa Moya za mu gitondo mu gihugu hose nk’uko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse byari biteganyijwe ko asozwa saa cyenda. Bitewe n’ubwinshi by’abatora ku buryo saa cyenda zageze […]

Amatora2024: Ibyishimo, Ubwitabire n’Ibyifuzo by’Abanyarwanda baba mu mahanga

Mu gihe Abanyarwanda baba mu bihugu by’amahanga baramukiye mu matora, bamwe mu batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barifuza ko mu matora y’Ubutaha hazakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo bose babashe gutora. Ni nyuma y’uko bamwe mu batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika batangarije ko hari abatuye kure batabasha kugera ku biro by’itora mu buryo […]

Kenya: Polisi yasanze ibice by’imibiri y’abagore ahamenwa imyanda

Nyuma y’uko ku wa Gatanu habonetse imibiri y’abagore batandatu yaciwemo ibice, ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, polisi yongeye kubona indi mifuka itanu irimo ibice by’imibiri y’abagore mu gace ka Mukuru gaherereye mu mujyi ya Nairobi ibintu bikomeje guteza ubwoba n’uburakari mu gihugu. Abataruge bari gushinja polisi yo muri aka gace ko ishobora kuba […]

Uburusiya: Perezida yasinye itegeko rishya ryo kuzamura umusoro ku nyungu

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa 13 Nyakanga 2024 yashyize umukono ku mushinga ushyiraho itegeko ryo kuzamura imisoro ungana na miliyari zirenga 30$, ugamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya gisirikare mu ntambara yo muri Ukraine. Kuva u Burusiya bwakohereza ingabo muri Ukraine muri Gashyantare 2022, amafaranga igihugu gisohora arenga kure ayo kinjiza. Ibi […]