Ni ngombwa gusuzumisha amaso buri gihe-Dr Uwemeye

Impuguke mu buvuzi bw’amaso zigaragaza ko kwisuzumisha kenshi ari ingenzi cyane kuko 80% by’indwara z’amaso zoba zishobora kwirindwa. Mu rwego rwo kumenya byinshi ku buryo indwara z’amaso zandura n’uko zakwirindwa binyuze mu kwisuzumisha kenshi, ICK News yagiranye ikiganiro na Dr. Livin Uwemeye, inzobere mu buvuzi bw’amaso ukora ku Bitaro by’amso bya Kabgayi agaragaza uburyo indwara […]
Bashobora kwibuza amahirwe: Bimwe mu biranga abantu batagize ibihe byiza mu bwana

Ibihe umuntu yabayemo akiri umwana ni kimwe mu bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi ku buzima bwe iyo akuze. Nkuko bigaragazwa n’impuguke mu mitekerereze, gukurana ibintu byose umuntu aba yarabayemo akiri umwana bishobora kugira uruhare mu myitwarire imuranga. Muri iyi nkuru ICK News yaguteguriye ibintu bitanu biranga abantu batagize ibihe byiza mu bwana. Impamvu usanga […]
Amatora2024: Amateka y’amatora mu Rwanda

Tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika yakomatanyirijwe hamwe n’amatora y’abadepite. Ni amatora yakomatanyijwe kubera impamvu zirimo; guhuza amatora ya Perezida n’ay’abadepite kuko bafite manda zingana ‘imyaka itanu’, kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora no guhuza amatora y’u Rwanda n’ayo mu bindi bihugu ruhuriye nabyo mu miryango […]
Amatora2024: Umusanzu w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu bikorwa bijyanye n’amatora

Mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite abe, urubyiruko rw’abakorerabushake ‘youth volunteers’ rukomeje kugaragaza umusanzu mu bikorwa byose bijyanye n’amatora. Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibyo kwiyamamaza bimaze iminsi biri kuba kuva tariki 22 Kamena 2024, aho biteganyijwe ko bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024. Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandika banyuranye, […]
CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yatsinze umukino wa mbere

Ikipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka, APR FC, yatangiye urugendo neza itsinda Singida Big Stars 1-0. Rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma, yazamuye icyizere ubwo yafashaga ikipe ye gutsinda umukino wa mbere mu matsinda. Mu minota 10 ya mbere y’umukino, amakipe yombi yagaragazaga imbaraga nyinshi, buri imwe igerageza kugumana umupira no […]
WASAC iributsa abaturage kwirinda gusesagura amazi mu gihe cy’impeshyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kirasaba abaturage kwirinda gusesagura amazi muri iki gihe cy’impeshyi. Ibi byatangajwe nyuma y’uko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu hari abaturage bakomeje kugaragaza ko batakibona amazi ahagije. Mu kiganiro na ICK News, Bwana Bimenyimana Robert ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri WASAC asaba abaturage gukoresha amazi neza haherewe mu […]
Agahinda gakabije n’umuhangayiko bikomeje kugaragara cyane mu bagabo

Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwo m’umutwe zirasaba abantu bose kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane cyane abagabo kuko ubushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abagabo irihe juru ugereranyije n’abagore. Ibi bishingirwa ku mibare yashyizwe ahagaragara n’Ibitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bya Ndera muri 2023 igaragaza ko umubare w’abagabo bagana serivisi zo kwita ku […]
Amatora 2024: Sobanukirwa inzira eshanu utora azanyuramo kugira ngo abe atoye byuzuye

Harabura icyumweru ngo Abanyarwanda hirya no hino batore Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Ni amatora yakomatanyijwe mu rwego rwo guhuza manda y’abadepite n’iya perezida wa Repubulika ndetse no kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora y’izo nzego zombi. Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, utora azajya ava mu cyumba cy’itora amaze gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. […]
Muhanga: Ishuri Ahazaza ryagaragaje umusaruro mwiza mu kizamini cya ‘Cambridge’

Abanyeshuri bo mu Ishuri ryigenga ‘Ahazaza Independent School’ bagaragaje umusaruro mwiza mu kizamini mpuzamahanga cya Cambridge. Byari ku nshuro ya mbere bamwe mu banyeshuri biga ku Ahazaza bakora ikizamini mpuzamahanga cya Cambridge nyuma y’aho mu mwaka wa 2020 Ahazaza yemerewe gutangiza progaramu y’uburezi mpuzamahanga ya Cambridge. Muri Mata 2024, nibwo abanyeshuri bo mu Ahazaza bakoze […]
CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yerekeje muri Tanzaniya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Ingabo z’u Rwanda ‘APR FC’ yahagurutse i Shyorongi yerekeza ku kibuga Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2024 muri Tanzania. Muri iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa hagati ya tariki 09-21 Nyakanga 2024, APRF FC […]
