Amashuri azahagararira u Rwanda muri FEASSA yamenyekanye

Amashuri arimo APE Rugunga, G.S Remera Rukoma yamaze gutsindira kuzahagararira u Rwanda mu mikino ihuza amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba (FEASSA). Ibi byabaye nyuma yo gusoza imikino yo mu irushanwa ‘Amashuri Kagame Cup/2024’. Ni imikino yasorejwe mu Karere ka Muhanga kuri iki Cyumweru, tariki 9 Kamena 2024. Mu mupira w’amaguru, Ishuri rya APE Rugunga ryo […]
Abanya-Kenya batanze umwitangirizwa muri ‘Kigali International Peace Marathon’

Abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku maguro bo mu gihugu cya Kenya bagaragaje imbaraga mu isiganwa mpuzamahanga rya Kigali ‘Kigali International Peace Marathon’ kuko batsindiye hafi imyanya ya mbere yose. Iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 19, ryitabiriwe n’abantu ibihumbi 10,183, ari na wo mubare munini w’abaryitabiriye kuva ryatangira muri 2005. Mu byiciro bitatu […]
Minisitiri Twagirayezu yashimye uruhare rwa Kiliziya mu burezi

Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard arashima uruhare rwaKiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi bufite ireme ku bana b’u Rwanda. Ibi yabivugiye mu birori byo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali no guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishuri rya Lycée de Kigali rimaze rishinzwe. Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Antoni Kardinali […]
Urubyiruko ruributswa ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30

Ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30 iri imbere. Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryari ribaye ku nshuro yaryo ya kane, ryabereye mu Intare Arena ryitabirwa n’urubyiruko rusaga 1,500 rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu […]
Abarenga 6900 bamaze kwiyandikisha mu bazitabira isiganwa ‘Kigali International Peace Marathon’

Mu gihe habura iminsi itageze kuri itatu ngo isiganwa Kigali International Peace Marathon’ ritangire, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) buratangaza ko abantu ibihumbi 6991 bo mu bihugu 34 aribo bamaze kwiyandikisha ngo bazitabire iri rushanwa. Iri rushanwa riteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Kamena 2024, ryateguwe na RAF ku bufatanye na Ministeri ya Siporo mu Rwanda. […]
Rutsiro FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’umupira w’amaguru ‘Rutsiro FC’ ibarizwa mu Karere ka Rutsiro yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi kipe yabigezeho kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego 2-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu mikino ya kamarampaka. Ni mu mukino wabereye kuri sitade […]
Harimo abaperezida 25: Ibihugu 48 birahagararirwa mu nama ihuza Koreya y’Epfo na Afurika

Tariki ya 4-5 Kamena 2024, hateganyijwe inama ihuza Umugabane wa Afurika na Koreya y’Epfo (Korea-Africa Summit) aho biteganyijwe ko intumwa zihagarariye ibihugu 48 by’afurika ziri buyitabire. Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere igamije kwiga ku iterambere ry’umugabane wa Afurika no kuganira ku bijyanye n’imikoranire hagati ya Koreya n’ibihugu by’Afurika kuva ku rwego rwa za […]
Kwibuka30: 25,000 mu basaga ibihumbi 37,000 biciwe i Kabgayi ntibaraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba uwaba afite amakuru ajyanye n’ahaherereye imibiri y’abiciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko yayatanga imiryango yabo ikaruhuka. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abatutsi bo mu bice bitandukanye by’igihugu bari […]
Kwibuka30: Hibutswe imiryango yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Kamena 2024, muri Stade mpuzamahanga ya Huye habereye umugoroba wo Kwibuka imiryango yazimye burundu izize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku nsanganyamatsiko igira iti “Ntukazime ndiho” ni ku nshuro ya 16 Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) utegura igikorwa cyo Kwibuka imiryango yazimye burundu. Minisitiri […]
Chorale de Kigali iribuka abari abaririmbyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 01 Kamena 2024, Umuryango w’abaririmbyi bagize Chorale de Kigali (CDK) wifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’umwihariko, hibutswe abari abaririmbyi, abamenyekanye n’abataramenyekana, ba Chorale de Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Abibukwa babashije kumenyekana ni; Iyamuremye Saulve, Karangwa Claver, Nzajyibwami Henrie, Mutarambirwa Joseph, Rwakabayiza […]
