Ese ni Jenoside? Papa Fransisiko arasaba iperereza ryimbitse ku bibera muri Gaza

Papa Fransisiko yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’igisirikare cya Isiraheli muri Gaza kugira ngo harebwe niba byaba atari Jenoside ikorerwa abaturage ba Palesitine. Mu magambo ye akomeye cyane, Papa Fransisiko anenga imyitwarire ya Isirayeli muri iyi ntambara imaze umwaka itangiye nyuma y’igitero Umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheli mu Ukwakira 2023. Mu bice byasohotse […]

Amerika yemereye Ukraine kurasa imbere mu Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemereye Ukraine gukaba ibitero mu Burusiya ikoresheje misile zirasa kure zatanzwe na Amerika. Iki cyemezo kije gihindura politiki ya Amerika, kuko yari yaranze kwemerera Ukraine gukoresha misile za ATACMS hanze y’imbibi za Ukraine. Nubwo Amerika ifashe iki cyemezo, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu minsi ishize yaburiye […]

Menya ingamba zafatiwe mu Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, muri ‘Kigali Convention Center habereye Ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity club Intwararumuri, ahafatiwe ingamba zinyuranye ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera kuri 400 ryabanjirijwe n’Inteko Rusange y’uyu muryango yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame. Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro yagiraga iti, “Ndi Umunyarwanda igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.”  Muri iri […]

Isiraheli yigambye kwangiza ikigo cya Iran gitunganya ingufu za Nikleyeri

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli biratangaza ko ikigo cya Iran gikora ubushakashatsi ku ngufu za nikleyeri cyangijwe bikomeye n’ibitero by’indege Israheli yagabye kuri Iran mu Ukwakira 2024. Ni ibigaragara muri raporo y’ubutasi bwa Amerika na Isiraheli aho ivuga ko ikigo cyangijwe ari igiherereye i Parchin, muri kilometero 30 ugana mu majyepfo y’umurwa mukuru […]

COP: Impuguke zirasaba impinduka ku nama ziga ku mihindagurikire y’ikirere

Itsinda ry’abahoze ari abayobozi n’inzobere mu bijyanye n’ikirere bavuga ko ibiganiro ngarukamwaka by’umuryango w’abibumbye, COP bitagihuye n’intego kandi ko bikeneye kuvugururwa byihutirwa. Ni ibikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abarimo uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Ban Ki-Moon, uwahoze ari umuyobozi w’ishami rya UN ryita ku mihindagurikire y’ikirere, Christiana Figueres, n’uwahoze ari perezida wa Irlande, […]

Amerika: Donald Trump yagize Elon Musk umuyobozi w’ishami rishinzwe imikorere ya leta

Kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 12 Ugushyingo 2024, Donald Trump uherutse gotorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk umuyobozi w’ishami rishya rishinzwe imikorere myiza ya guverinoma. Trump yavuze ko Musk azafatanya n’umu-Repubulike wigeze kuba umukandida ku mwanya wa perezida, Vivek Ramaswamy, aho yabahaye inshingano zirimo gusenya […]

Inama y’Uburusiya n’Afurika: Vladimir Putin yasezeranyije Afurika ‘inkunga yuzuye’ mu guhashya iterabwoba

Ku munsi wa kabiri w’inama yatangiye ku itariki ya 9 ikarangira ku ya10 Ugushyingo 2024, mu mujyi wa Sochi mu Burusiya, yahuje minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na bagenzi be bo mu bihugu bya Afurika, Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yasezeranyije icyo yise “inkunga yuzuye” muri Afurika, harimo no kurwanya iterabwoba n’intagondwa. Mu ijambo rya […]

7 byitezwe ku butegetsi bwa Trump

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 nibwo Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate. Ubwo yiyamamazaga, Trump wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani yasezeranyije abanyamerika ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zinyuranye zijyanye n’ibibazo by’abimukira, ubukungu, umutekano n’ibindi.   Kuba ishyaka rye rifite ubwiganze muri Sena, abasesenguzi bavuga […]

Igisobanuro cy’itorwa rya Trump kuri Afurika

Muri iki gitondo, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Donald John Trump yatsindiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Iyi ntsinzi yaje nyuma yo kubarura ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo aho Trump wari uhagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani yatsindiye ku majwi 277 muri 270 yari akenewe. Mugenzi we bari bahanganye, Kamala […]

Amerika: Gutorwa na benshi sibyo byemeza uba Perezida

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo, abaturage bagera mu ma miliyoni z’Abanyamerika baratora Umukuru w’Igihugu. Ni amatora ahanzwe amaso cyane n’ingeri z’abantu banyuranye hirya no hino ku isi kuko ibiyavamo biba byitezweho kugira ingaruka zikomeye ku bukungu na politiki mpuzamahanga. Uretse ibi kandi, abasesenguzi banavuga ko aya matora ashobora kugira ingaruka ku bibazo […]